Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda treatment
Viewing all articles
Browse latest Browse all 4

Ngoma: umubyeyi wese utwite akurikiraniwe hafi, ubwandu bwa virus itera SIDA umubyeyi yanduza umwana we bwaranduka- Dr Anita

$
0
0

Ngoma: umubyeyi wese utwite akurikiraniwe hafi, ubwandu bwa virus itera SIDA umubyeyi yanduza umwana we bwaranduka- Dr AnitaUmunyamabanga wa leta ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze muri minisiteri y’ ubuzima, Dr Anita Asiimwe, atangaza ko intego yo kurandura ubwandu bwa SIDA umubyeyi yanduza umwana atwite amubyara cyangwa amwonsa yagerwaho buri mubyeyi utwite akurikiraniwe hafi.

Gahunda yo kurandura burundu ubwandu bwa SIDA buturuka ku mubyeyi abwanduza umwana bitarenze 2015  yatangijwe na Madame wa prezida wa repubulika Jannette Kagame muri 2012.

Munama yahuje umuyanmabanga wa leta muri ministeri y’ ubuzima ,Dr Anita Asimwe ,inzego z’ubuzima,abafatanyabikorwa mu byubuzima n’abayobozi bo mukarere ka Ngoma Dr Anita yavuze ko hakwiye gushyirwa ingufu mu gukurikirana umubyeyi utwite kugirango  ubu bwandu bucike burundu kuko imiti ihari.

Asaba abari bitaririye iyi nama gushyiramo ingufu yagize ati ”Umubyeyi wese utwite agomba  gukurikiranirwe hafi cyane kugirango gahunda zo kwa muganga zo kumufasha kutanduza umwana we azibone zose. Ingufu ziri gushyirwamo muri rusange kandi dufite icyizere ko intego twihaye yuko ubu bwandu buzaba bwacitse muri 2015 izagerwaho.”

Umwe mu bayobozi b’ibigo nderabuzima byo mukarere ka Ngoma bitabiriye iyi nama bavuze ko bishimira ko imiti yo gufasha ababyeyi banduye kutanduza abana babo bayifite kandi ko bigenda neza.

Yagize ati ”Hamwe no kubasobanurira baragenda bumva akamaro ko kubyarira kwa muganga no kwipimisha inda. Ubundi hari imyumvire mbere ivuga ko kubyarira mu rugo ari ubutwari ariko ubu buri wese aziko agomba gukurikiranwa n’abaganga kuva asamye kugirango abone imiti itma atanduza umwana we.”

Kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka wa 2011 byinshi byarakozwe mu karere ka Ngoma kugirango umubyeyi abone service zimufasha kutanduza umwana we virus itera SIDA nkuko umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza Kirenga Providence yabisobanuye.

Yagize ati” Hari ubufatanye mu buyobozi kugirango ubu bwandu bucike burundu. Akarere ka Ngoma kasannye ibigo nderabuzima kugirango bibashe kwemererwa gutanga service za program zo gukurikirana ababyeyi batwite no kubaha imiti ibarinda kwanduza abana batwite.”

Nubwo hakozwe byinshi ngo iyi gahunda yatangijwe na Madame Perezida wa Republika yo kurandura burundu ubwandu bwa virus itera SIDA  buturuka ku mubyeyi yanduza umwana we igerwaho haracyari imbogamizi zagaragajwe n’abaganga bamara kubona amahugurwa kugutanga iyi miti bakigira ahandi, ndetse n’itinda ry’iyo miti.

Imiti itangwa kumubyeyi wanduye ngo ifashe umwana atwite kutandura irimo ibice bitatu, ihabwa umubyeyi atwite ,iyo afata amubyara ndetse n’ imurinda kumwanduza mu mashereka.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 4

Latest Images

Trending Articles





Latest Images